Abasenateri bemereye ibitaro ubuvugizi kugirango haboneke ubuvuzi bwihariye.
Abasenateri Hon. MURESHYANKWANO M.Rose na Hon. NIYOMUGABO Cyprien basuye ibitaro bemera gukora ubuvugizi mu nzego zisumbuye kugirango ibitaro bihabwe izindi serivisi zisumbuye kuzo zitanga ubu bityo byakire umubare w’ababigana benshi kurushaho.
Ibi babitangaje ubwo bari mu ruzinduko bagiriye ku bitaro kuri uyu wa kane aho bageze bakaganira n’ubuyobozi ,abahagarariye za serivisi ndetse n’abarwayi bagana ibitaro mu rwego rwo kumenya serivisi zihatangirwa ndetse n’ izikenewe kugirango abaturage barusheho kugira imibereho myiza.

Abasenateri baganira n'Abayobozi b'ibitaro by'intara bya KINIHIRA
By’umwihariko aba basenateri basobanuriwe serivisi ijyanye no kuvura indwara zitandura ( diyabeti, kanseri, umuvuduko)bangana na 41% ku munsi , barimo 21% bakurikiranwa n’ibitaro , abandi 78% bakirwa n’ ibigo nderabuzima bishamikiye ku bitaro .Abarwayi biganje ni abafite umuvuduko w’amaraso bangana na 1688 kuri 2048 .

Abasenateri basura serivise zigize Ibitaro
Umuyobizi w’Ibitaro by’ Intara bya Kinihira yabwiye abadepite ko Ibitaro bifite igice kinini kidakoreshwa bityo hakenewe ubuvugizi bikagira ubuvuzi bwihariye bwatuma byakira abaturage benshi kurusha abo byakira ubu .

Abasenateri basura serivise zigize Ibitaro
“ibitaro byatangiye biri ku rwego rw’akarere nyuma bishyirwa ku rwego rw’ intara, none bifite ibibazo byo gukorera ku bushobozi buri 40 % kubera serivisi zidahari zo ku rwego rw’ibitaro by’ Intara biriho . Bityo hakaba hakenewe ubuvugizi ngo bigerweho”.
Ikindi ibitaro byasabye ubuvugizi kugirango abakozi babone amacumbi meza ndetse n’ ibindi bikorwa remezo birimo umuhanda ukoze neza , amashuri n’ ibindi bikazatuma imiberheo myiza y’abakozi.
Aba basenateri bakaba bashimiye uburyo inzego z’ ibitaro zisobanukiwe n’ ibyo zikora ndetse n’ ibyo bakeneye byatuma barushaho gukora neza
Basoje uruzinduko basura ibice bitandukanye bigize ibitaro ndetse baganira n’abarwayi baje muri serivisi zitandukanye kugirango biyumvire uko bakira ibibakorerwa abenshi bagaragaza ko bishimiye imitangire ya serivisi inoze.