Abari barwaye indwara y'ishaza barishimira ko bongeye kureba.
Abarenga 50 bo mu karere ka Rulindo n'abandi bo mu tundi turere twegereye Ibitaro by' Intara bya Kinihira bahawe Ubuvuzi bwo kubagwa ishaza n'ubundi burwayi bukenera kubagwa ijisho barishimira ko bagiye kongera kubasha gukora imirimo inyuranye nta nkomyi no kujya aho bashaka bigenza kuko bongerewe ubushobozi bwo kureba neza.
Ibi barabikesha igikorwa cyo kubagwa bakorewe binyuze mu bufatanye bw 'Ibitaro n'Ikigo Mpuzamahanga kigisha Ibijyanye no kuvura amaso /ishami ry' u Rwanda .
Inzobere ziturutse muri iki kigo zabaze abarwayi bagiye batoranwa bagashyirwa ku rutondo mu gihe cy'amezi agera kuri atatu bahabwa u buvuzi binyuze mu bwisungane mu kwivuza ndetse bitagombeye ko bakora ingendo bajya gushaka ubu buvuzi kure.
Abenshi mu bahawe ubu buvuzi bemeza ko kubera kutabona mu jishi rimwe cyangwa yose byabateraga kuba mu bwigunge bakaba bari baratangiye kwiheba bibaza uko bazabaho. Ubuvuzi bahawe bubongereye icyizere cyo kubaho neza.
Umurwayi ari mu isuzumiro.
Domitile Mujawabega avuga ko yishimiye kuba yarangiye kubona neza ndetse n'uburyo yabazwe nta buribwe yigeze agira.
" Birihuta cyane .Nta buribwe Kandi ndahamya ko bankoreye neza .ndishimye cyane.Aba baganga Imana ibahe Umugisha."
Ashimishijwe kandi n’uko atazongera kwirirwa yicaye yabuze icyo akora.
Ati “Mu rugo nirirwaga nicaye ku irembo, narambirwa nkajya mu rugo, nkarambirwa nkajya kuryama. Sinzarota ngeze mu rugo ngatora ibishyimbo nta nkomyi nkajya gutera ”
Inzobere ziri kubaga indwara y'ishaza.
Professor Matenge Wanjiku , inzobere mu kubaga amaso akaba ari na we wari ukuriye itsinda ry'abanganga bari muri iki gikorwa avuga ko iri bagwa rimara hagati yimonota itanu n'icumi kandi bikorwa hifashishijwe ikinya ku buryo uyikorewe nta buribwe yumva .
" Nyuma y'amasaha 12 umurwayi akurwaho igipfuko agatangira kubona akitahira."
Iki gikorwa cyo kubaga ishaza kibaye nyuma y’uko abaganga b’amaso bagiye mu bigo nderabuzima bikorana n’ibitaro bya Kinihira, bakavura amaso a, hanyuma bakaza kubona abakeneye kubagwa ishaza.
Iki gikorwa cyakoze mu minsi ibiri , guhera kuwa gatatu tariki 05, Ukwakira ,2022 kugezakuwa Kane tariki 06, Ukwakira. Kikaba Atari ubwa mbere gikozwe kuko cyatangiye muri 2016 ndetse kikazakomeza bitewe nuko abarwayi bazagenda baza bagahabwa gahunda yo kubagwa.