Patient Rights and responsabiklities.

Patient rights and responsibilities description.

Rights and Responsibilities of Patients/UBURENGANZIRA N'INSHINGANO Z'UMURWAYI

UBURENGANZIRA N’INSHINGANO BY’ABARWAYI MU BITARO BYA KINIHIRA

  1. UBURENGANZIRA BWO KUVURWA
  1. Ufite uburenganzira bwo kuvurwa no kwitabwaho igihe cyose ari ngombwa
  2. Ufite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza, harimo kurindwa indwara, kuvurwa, kugirwa inama, no kubungabungirwa ubuzima.
  3. Ufite uburenganzira bwo kuvurwa kuburyo bwuzuzanya ndetse no kwimurirwa mubindi bitaro igihe ari ngombwa.

2.UBURENGANZIRA BWO KUGIRIRWA IBANGA

  1. Ufite uburenganzira bwo gusuzumirwa ahantu hiherereye udashobora kubonwa cyangwa kumvwa n’abandi bantu.
  2. Ufite uburenganzira bwo guhabwa amakuru yose yerekeye uburwayi bwawe kandi akagirirwa ibanga hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

3.UBURENGANZIRA BWO GUHABWA AMAKURU

  1. Ufite uburenganzira bwo kumenya ukuvura n’ubushobozi afite murwego rw’ubuvuzi
  2. Ufite uburenganzira bwo kumenya uko ubuzima bwawe buhagaze, indwara urwaye, ibishobora kukubaho, uburyo uvurwamo, impanuka zishoboka n’ubundi buryo bwakoreshwa mukubungabunga ubuzima bwawe
  3. Ufite uburenganzira bwo kumenya amazina y’imiti yose wandikiwe, icyo ivura n’ingaruka mbi zayo

4.UBURENGANZIRA BWO GUHITAMO

  1. Ufite uburenganzira bwo kugira uruhare mugufata ibyemezo kubyerekeye uburyo abaganga bagukurikirana, uko uvurwa n’imiti wandikiwe no gutanga amakuru ahagije kuburwayi bwawe
  2. Ufite uburenganzira bwo kwanga kuvurwa, uburyo uvurwamo ndetse n’imiti uhabwa no gusobanurirwa ingaruka zicyo cyemezo
  3. Ufite uburenganzira bwo kwiyambaza abandi baganga.
  4. Ufite uburenganzi bwo guhitamo kugira uruhare murigahunda z’ubushakashatsi
  5. Ufite uburenganzira bwo guhitamo ukuvura
  6. Ufite uburenganzira bwo guhitamo ukurwaza mumuryango wawe
  7. Ufite uburenganzira bwo kwambara imyambaro yawe mubitaro igihe imeshe uretse mu ibyariro, no mu ibagiro.
  8. Ufite uburengara bwo kurya no kunywera mu bitaro iyo ibiribwa n’ibinyobwa bitabujijwe n’ibitaro
  9. Ufite uburenganzira bwo gukora ibikorwa bimwe na bimwe mu bitaro nko kureba televiziyo no kumva amakuru kuri radiyo mugihe bitabangamiye abandi, gutegurirwa ibiribwa n’ibinyobwa no gufurirwa imyambaro n’umurwaza.
  10. Ufite uburenganzira bwo gusurwa ariko bigakorwa mumasaha yabugenewe.

5.UBURENGANZIRA BWO KUBAHIRIZWA

  1. Ufite uburenganzira bwo kuvurwa mucyubahiro kandi ibitekerezo byawe bwite, ukwemera kwawe mubyerekeye idini n’umuco bikubahirizwa n’abantu bose bakora kwa muganga.
  2. Ufite uburenganzira bwo kudakorerwa ivangura, kudahozwa ku nkeke, no kurindwa impanuka iyo ariyo yose yahungabanya umutekano wawe.
  3. Ufite uburenganzira bwo kuvurwa no kwitabwaho hakoreshejwe ururimi ushobora kumva.

6.UBURENGANZIRA BWO KUNENGA

  1. Ufite uburenganzira bwo kunenga ibitagenda neza, uko bakwitayeho nuko bakuvuye, ukabikora udafite ubwoba ko hari ingaruka ziribukubeho
  2. Ufite uburenganzira bwo guhabwa igisubizo kubitagenda neza no kumenyeshwa icyakozwe

7.UBURENGANZIRA BWO KUGABANYIRIZWA UBUBABARE

Ufite uburenganzira bwo kumenyesha ukuvura mugihe ufite ububabare kugira ngo ubashe koroherezwa ububabare

8.UBURENGANZIRA BWO  KWANGA UBUVUZI

Ufite uburenganzira bwo kwanga guhabwa ubuvuzi runaka bitewe nimyemerere yawe cyangwa indi mpamvu iyariyo yose.

INSHINGANO Z’UMURWAYI

Uburenganzira bw’umurwayi bujyana n’inshingano, kugira ngo urwego rw’ubuvuzi rushobore kubahiriza uburenganzira bwawe ufite inshingano zikurikira:

  1. Ufite inshingano yo kwita kubuzima bwawe ubwawe
  2. Ufite inshingano yo kugana no gukoresha neza urwego rw’ubuvuzi no kutarengera
  3. Ufite inshingano yo kubahiriza abatanga serivisi z’ubuzima n’ubw’abandi barwayi.
  4. Ufite inshingano yo guha abatanga serivisi z’ubuzima amakuru nyakuri yerekeye ubuzima bwawe
  5. Ufite inshingano yo gukurikiza amabwiriza yose uhabwa na muganga no gufata neza imiti wandikiwe.
  6. Ufite inshingano yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo kwishyura serivisi zose uhawe